Ingoro y'Umwogabyano (V) :

Umucuzi yahase imberera,
Ayanozaho impundazo,
Abonye ko ari ay'Ingeri,
Akoranya abayavugutira,
Bose bayaha ikiramo,

Inyundo ntiyayakiranya,
Yirirwa mu ruganda
Akwikira ayo makuza,
Akaba impogazi yombi.

Ntagere mu ntagara
Agahora akina mu ntoke
Ay'Ingeri ndayazi,
Ziyabangura neza
Nk'ay'Umwami nyirazo.

Banganya n'amarere
Bapfa gutanga umugaba,
Zikajya mu itorero
Ingoma itabaza intwari
Bayigimba umurishyo

Inzira zikayishingamo
Isibe ikigarukira
Zasakiranya imbaraga
Impombo ntirushye ihaca
Ziba zitwaje ay'isuku.

Ni yo macumu adahemba
Nk'ay'abanyamahanga
Ni ay'intore z'i Rwanda
Bita Ingangurarugo
Kandi si amakenke

Nk'inti z'ay'Ibihogo
Si ayo ingimbi iterura
Ni amajunga ntabashika
Uw'inkokora nke ntayaterura.
Inkuba zishima ubwiza

Zumva induru iyo ivuze
Ntiziyagirane ubwoba
Zayaherewe rimwe
Avuye kwa Muhinda
Zayaharaze urugina

Umunsi ava mu ruganda
Zayakinduje ingogo
Mu ivuna ry'ingerero
Zayateranye indekwe
Zibona impunzi itemba.

Zaje ziyatendeje
Zirimo imfura ya Mutara
Mwirushya kwijana
Ndumva urwamo ruvuga
Ingabo zivuye mu kigwa.

Ubanza Intamati acyuye
Zijye ku mugaragaro
Na mwe murebe Ingeri
Zihora zamamayemo
Ingoro y'Umwogabyano.


KANDA HANO UDUSURE Cg WIYANDIKISHE BIROROSHYE



Uko urubuga rukoreshwa:Kanda hano